Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yakiriye ku meza ba Ambasaderi bashya 11 batangiye inshingano zabo zo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Ni nyuma yuko aba boherejwe guhagararira Ibihugu byabo mu Rwanda, bakiriwe na Perezida Paul Kagame, barimo Ambasaderi wa Switzerland, Mirko Giulietti; uwa Armenia, Sahak Sargsyan; uwa Australia, Jenny Isabella Da Rin.
Perezida PKagame kandi yakiriye impapuro za Ambasaderi Nadeska Imara Cuthbert Carlson wa Nicaragua, Ambasaderi Savvas Vladimirou w’Igihugu cya Cyprus, Patricio Alberto Aguirre Vacchieri w’Igihugu cya Chile ndetse na Ambasaderi wa Luxembourg, Jeanne Crauser of Luxembourg.
Abandi bahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda, bakiriwe na Perezida Kagame, ni Dag Sjöögren wahawe guhagararira Sweden mu Rwanda, hakaba Ernest Yaw Amporful wa Ghana, Ambasaderi Brig. Gen. Mamary Camara wa Mali ndetse na Lincoln G. Downer w’Igihugu cya Jamaica.