Israel yavuze ko izajurira ku nyandiko zo guta muri yombi minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu n’uwahoze ari minisitiri w’ingabo Yoav Gallant zasohowe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rubarega ibyaha byo mu ntambara muri Gaza.
Mu cyumweru gishize, abacamanza ba ICC basohoye inyandiko zo guta muri yombi abo bagabo babiri hamwe n’umukuru wa gisirikare wa Hamas Mohammed Deif, bavuga ko hari impamvu zumvikana zo kwemeza ko hari uburyozwacyaha kuri abo bagabo uko ari batatu ku byaha byo mu ntambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bivugwa ko byakorewe muri Gaza.
Uyu muyobozi wa Hamas wo ku rwego rwa gisirikare, Mohammed Deif, gusa we Israel yatangaje ko yamwishe nubwo nawe yashyiriweho izo mpapuro zimuta muri yombi.
Netanyahu na Gallant, bahakanye bivuye inyuma ibyo bashinjwa.
Ku wa gatatu, ibiro bya minisitiri w’intebe wa Israel byavuze ko byamenyesheje ICC gahunda yabyo yo “kujurira kuri urwo rukiko hamwe n’ubusabe bwo gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’inyandiko zo guta muri yombi”.
Byongeye gusubiramo ko Israel ihakana ububasha bwa ICC n’ishingiro ryo mu rwego rw’amategeko ry’izo nyandiko zo guta muri yombi Netanyahu na Gallant.
Ibiro bya Netanyahu byanavuze ko Senateri Lindsey Graham wo muri Amerika yahaye Netanyahu amakuru mashya “ku bikorwa arimo gukora mu nteko ishingamategeko y’Amerika byo kurwanya [kwamagana] ICC n’ibihugu byakoranye na yo”.
Ibihugu bimwe byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) byagaragaje ko bizubahiriza icyemezo cya ICC, mu gihe ibindi byanze kuvuga icyo byakora mu gihe Netanyahu yaba akandagiye ku butaka bwabyo.
Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei yavuze ko atemeranywa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC ku cyemezo cyo gushyiraho impapuro zo guta muri yombi abarimo Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, akavuga ko ahubwo akwiye guhanishwa igihano cy’urupfu.
Leta y’Ubwongereza yagaragaje ko Netanyahu yatabwa muri yombi igihe yaba akoreye urugendo mu Bwongereza.
Dosiye y’umushinjacyaha wa ICC kuri Netanyahu, Gallant na Deif ishingiye ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu mwaka wa 2023, ubwo abagabo bitwaje imbunda bo muri Hamas bateraga Israel, bica abantu bagera hafi ku 1,200 ndetse bashimuta abandi 251 babajyana muri Gaza.
Israel yasubije itangira igikorwa cya gisirikare cyo kurimbura Hamas, cyiciwemo abantu nibura 44,000 muri Gaza, nkuko minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ibivuga.