Leta y’u Burundi yahakanye ibyo umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’U Burundi watangaje ku wa 26 Ugushyingo ubwo wemezaga ko wishe abasirikare b’iki gihugu barimo abafite ipeti rya Ofisiye nyuma yo gusakirana mu mirwano yabereye mu ntara ya Kivu y’amajyepfo muri Repubulika ihatranira demokarasi ya Congo .
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’uyu mutwe Patrick Nahimana, ryavuze ko abarwanyi ba Red-Tabara bagabye igitero gikomeye mu kigo cy’igisirikare cy’u Burundi cya Rubwebwe Tawundi ku wa 25 Ugushyingo, yicamo abasirikare icyenda barimo Colonel ukiyobora n’umwungirije.
Igisirikare cy’u Burundi kuri uyu wa kabiri cyanyomoje aya makuru yatangajwe n’uyu mutwe cyivuga ko ibyo watangaje ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Mu itangazo umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yanyujije kuri X yatangaje ko ibyo RED Tabara yatangaje ari ibinyoma, kandi ko Nahimana uvugira uyu mutwe asanzwe abeshya buri gihe abarwanyi babo iyo batsinzwe. Yateguje ko bazerekana vuba abarwanyi b’uyu mutwe bafashwe mpiri.
Yagize ati: “Ntihagire uha agaciro ibiri muri iri tangazo ry’ubusazi. Vuba, FDNB izabereka ubuhamya bw’abarwanyi ba RED Tabara bafashwe mpiri ndetse n’abishyikirije ingabo zacu ziri ku rugamba.”
Tariki ya 26 Ukwakira 2024, RED Tabara yatangaje ko yiciye abasirikare b’u Burundi 45 mu mirwano yabereye mu misozi ya Itombwe, barimo Lieutenant Colonel Simon Nyandwi, gusa na bwo igisirikare cy’u Burundi cyabyise ibinyoma.
Tariki ya 9 Ugushyingo 2024, na bwo RED Tabara yatangaje ko yiciye abasirikare b’u Burundi bagera kuri 20, mu mirwano yabereye mu gace ka Kirumbi, Kabundagwami na Kibandangoma.