Umutwe wa RED-Tabara urwanya Leta y’u Burundi watangaje ko wishe abofisiye bo mu ngabo z’iki gihugu, ndetse ufata n’ibikoresho bya gisirikare byabo birimo imbunda n’amasasu.
Ni igitero uvuga ko wagabye ku kigo ingabo z’u Burundi zateguriragamo ibikorwa bya gisirikare giherereye ahitwa Rubwebwe Tawundi.
RED-Tabara ivuga ko iki gitero cyabaye mu rucyerera rwo ku wa mbere yacyiciyemo ba Ofisiye icyenda barimo Colonel utatangajwe amazina wayoboraga kiriya kigo ndetse n’umwungiriza we.
Uyu mutwe kandi uvuga ko iki gitero wagifatiyemo imbunda zirenga 50 zo mu bwoko bwa Machine Gun, izindi mbunda nto ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare birimo n’iby’itumanaho. RED-Tabara inavuga ko yafashe inyandiko nyinshi za bariya ba Ofisiye kuri ubu iri gusesengura.
Uyu mutwe washyize hanze amafoto yerekana intwaro nyinshi, amasasu, ibikoresho bya gisirikare byiganjemo imyambaro, ibyangombwa ndetse n’inyandiko uvuga ko wafatiye muri iki gitero.
Ni igitero gikurikira imirwano uyu mutwe umaze amezi abarirwa muri atatu uhanganyemo n’ingabo z’u Burundi ziri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.