Abakuriye ububanyi n’amahanga ba RD. Congo n’u Rwanda ku wa 25 Ugushyingo 2024, bemeje inyandiko y’ibyo inzobere zashyizweho zumvikanye ku bigomba gukorwa mu mugambi w’amahoro hagati ya DR. Congo n’u Rwanda i Luanda.
Iyo nyandiko izwi nka ‘Experts’ report on the Concept of Operations (CONOPS)’ yemejwe mu biganiro byahuje Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w‘u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe na Thérèse Kayikwamba Wagner wa DRC, n’umuhuza Amb. Téte António wa Angola.
Ibiro ntaramakuru Angop bya Angola bivuga ko mu kwemeza iyo nyandiko “DRC n’u Rwanda byemeje igikoresho cyo gufasha kugera ku mahoro”.
Mbere byatangajwe ko iyi nyandiko, ikubiyemo uburyo burambuye bw’ ibigomba gukorwa ku ngingo ebyiri z’ingenzi bivugwa ko umuhuza Angola yahaye impande zombi kugira ngo haboneke amahoro zirimo kurandura umutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda ndetse no koroshya ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe.
U Rwanda rushinja leta ya DR. Congo gukorana no gutera inkunga umutwe wa FDLR wasize ukoze jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ruvuga ko uteye inkeke mu karere kuko ukomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ni mu gihe kandi DR. Congo ishinja leta y’u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ndetse ari nayo mpamvu ingingo y’ubwirinzi abategetsi ba DR Congo bo bayisobanura ko ari u Rwanda kuvana abasirikare barwo ku butaka bwa Congo.
Ku ruhande rw’u Rwanda rwo ruvuga ko nta ngabo zarwo ziri ku butaka bw’iki gihugu ndetse ko n’ibyo rushinjwa byo gufasha umutwe wa M23 ntashingiro bifite .