Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe na Thérèse Kayikwamba Wagner wa DRC, bongeye guhurira mu biganiro biyobowe n’umuhuza Amb. Téte António wa Angola kugira ngo bakemure ikibazo cy’ ubwumvikane buke hagati y’ibi bihugu byombi.
Ni inama ya gatandatu yiga ku masezerano ya Luanda yerekeranye no kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.
Iyi nama ije ikurikira izindi zabanje harimo iya tariki 5 Ugushyingo 2024 byabereye ku mupaka munini uhuza u Rwanda na RDC, uzwi nka La Corniche, yahuje intumwa z’u Rwanda, RDC n’iza Angola nk’umuhuza w’ibi bihugu.
Izi ntumwa zaganiriye ku ngingo zirimo umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no guhagarika imirwano hagati y’Ingabo za RDC n’imitwe yihuje na yo, bahanganye n’umutwe wa M23.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, aherutse gutangaza ko asanga ubushake bwa politiki ari intambwe y’ingenzi mu gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke kiri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, akaba asanga kandi n’iyubahirizwa ry’imyanzuro y’ibiganiro bya Luanda ari ingenzi muri urwo rugendo.
Gusa Minisitiri Nduhungirehe avuga ko biba ikibazo aho akenshi usanga Congo ibyo ivuga mu itangazamakuru biba binyuranye n’ibyo yemeje mu nama.