Amakuru aturuka i Sake muri Teritwari ya Masisi aravuga ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziryamiye amajanja, mu kwitegura imirwano karahabutaka ishobora kuzisakiranya n’ingabo zo mu mutwe wa M23.
Ni mu gihe hari andi makuru avuga ko M23 nayo ikomeje kongera ingabo mu bice by’imisozi ikikije Sake igenzura, ku buryo isaha n’isaha ishobora kurasa kuri uyu mujyi.
Impande zombi ziragaragaza ko ziteguye imirwano ikomeye ishobora kongera kubura muri aka gace mu gihe kuva tariki ya 18 Ugushyingo 2024, muri uriya mujyi hiriwe agahenge, nyuma y’ibisasu impande zombi zari zagiye zirasana ku Cyumweru gishize.
Kuva byibura muri Gashyantare uyu mwaka kugeza muri Kamena, imirwano ikomeye yasakiranyaga M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Sake, gusa inyeshyamba zanga kwinjira muri uyu mujyi ahubwo zifata ibindi bice biwukikije.
Kuri iyi nshuro ntibiramenyekana niba izi nyeshyamba za Gen. Sultani Makenga zaba ziteganya kwigarurira burundu uriya mujyi ufatwa nk’ikiraro gihuza intara za Kivu zombi.