Kariakoo muri Tanzania, abakora ibikorwa by’ubutabazi bari koherereza iby’ibanze (amazi, isukari na Oxygen) ku baheze mu nyubako y’amagorofa 4 yahirimye ku wa Gatandatu igahitana 13, naho abandi 84 bagakurwamo ari bazina nk’uko byatangajwe na Perezida w’iki gihugu Samia Suluhu Hassan.
Ni impanuka yabaye mu masaha y’igitondo ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024, nyuma y’iminsi ibiri iyo nyubako ihirimye mu mujyi mukuru w’ubucuruzi w’icyo gihugu wa Dar es Salaam humvikanye amajwi yo gukorakora ku kintu aturutse imbere muri iyo nyubako.
Perezida Samia Suluhu Hassan yihanganishije abakomerekeye mu mpanuka y’umuturirwa waguye mu gace k’ubucuruzi ka Kariakoo mu Murwa wa Dar es Salaam, ndetse afata mu mugongo ababuze ababo.
Mu ijambo yagejeje ku baturage, Perezida Samia yagaragaje akababaro ke, yihanganisha imiryango yabuze ababo muri iri mpanuka.
Ati: “Nihanganishije imiryango, inshuti n’abavandimwe bababajwe n’iri sanganya. Ndasaba Abatanzaniya bose gusengera abababajwe n’ibi bihe, kandi dusabire iruhuko ridashira abavandimwe bacu batuvuyemo.”
Perezida Samia yagaragaje ko yifatanyije n’abahuye n’iri sanganya, anizeza imiryango yabuze ababo ko Leta izabagenera ubufasha mu buryo bwose muri ibi bihe bikomeye.
Ati: “Leta izishyurira abakomeretse bose ibikoresho by’ubuvuzi kandi izakora ibishoboka byose kugira ngo abatakaje ubuzima bashyingurwe mu cyubahiro.”
Perezida Suluhu kandi yashimiye imiryango y’ubutabazi, abaganga, n’abakorerabushake bakomeje gukora uko bashoboye ngo barokore ubuzima ndetse banite ku bakomeretse.
Ati: “Ndashimira kandi inzego z’umutekano zose zikomeje ibikorwa byo gutabara abaturage bacu bagizweho ingaruka n’iri sanganya.”
Perezida Samia yijeje abaturage ko hagiye gukorwa iperereza hakamenyekana icyateye iryo hanuka ry’iyi nyubako kandi ko bizakorwa mu mucyo .
Nyuma yuko iyo nyubako itangiye guhirima ku wa gatandatu hafi saa tatu za mu gitondo (9:00) ku isaha yaho, ni ukuvuga hafi saa mbili za mu gitondo (8:00) zo mu Rwanda no mu Burundi, abatabazi ba mbere bakoresheje inyundo nini n’ibiganza byabo byonyine mu kwigizayo ibyasenyutse, nkuko ibiro ntaramakuru AFP byabitangaje.
Mu butumwa Perezida Suluhu yashyize hanze kuri iki Cyumweru, yavuze ko iyi mpanuka imaze kugwamo abantu 13 abandi benshi barakomereka. Kugeza ubu abamaze kuboneka bose hamwe ni 84, abakiri kuvurwa ni 26, mu gihe abapfuye ari 13.
Hari impungenge ko umubare w’abishwe n’iyo mpanuka ushobora kwiyongera, bitewe n’uko hari abakomeretse bikomeye kandi bivugwa ko hari n’abagwiriwe n’ibikuta byagorana guhita batabarwa.