Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2024, cyatangaje Ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2023/24 ndetse n’urutonde rw’abanyeshuri babaye aba mbere ku rwego rw’Igihugu muri buri byiciro uko ari 18 n’ibigo bigagaho .Bose bahawe ibihembo bigizwe na ‘Laptop’ na ‘Certificate’ yo kubashimira umurava bagize no kubasaba gukomeza kwiga neza mu cyiciro gikurikiyeho.
Mu ishami ry’Ubuhinzi no kongerera agaciro ibibukomokaho (Agriculture and Food Processing), uwabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu, ni Mucyo Samuel wigaga muri ESTB Busogo mu Karere ka Musanze.
Muri iri shami, abanyeshuri 10 ba mbere, harimo abahungu bane n’abakobwa batandatu.
Mu ishami ry’Ubucuruzi (Business Services), uwabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu, ni Habineza Said wigaga mu ishuri rya Lycee Saint Alexandre Sauli de Muhura ryo mu Karere ka Gatsibo.
Muri iki cyiciro, abanyeshuri 10 ba mbere ku rwego rw’Igihugu, harimo abahungu babiri gusa, n’abakobwa umunani.
Naho mu cyiciro cy’ubwubatsi (Construction and Building Services), uwabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu, ni Dusengimana Emmanuel wigaga mu ishuri rya Kivu Hills Academy ryo mu Karere ka Rutsiro.
Muri iki cyiciro, mu banyeshuri 10 ba mbere, harimo abahungu umunani n’abakobwa babiri.
Naho mu cyiciro cy’ubugeni mberajisho (Crafts and Recretional Arts), uwabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu, ni Rukundo Akili wigaga mu ishuri rya Ecole Art de Nyundo mu Karere ka Rubavu.
Mu banyeshuri 10 ba mbere ku rwego rw’Igihugu muri iki cyiciro, harimo abahungu batandatu n’abakobwa bane.
Mu cyiciro cy’ingufu (Energy), uwabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu, ni Izere Aime Alliance wigaga mu ishuri rya Nyanza TSS mu Karere ka Nyanza.
Muri iki cyiciro, mu banyeshuri 10 babaye aba mbere ku rwego rw’Igihugu, harimo abahungu icyenda n’umukobwa umwe.
Naho mu cyiciro cyo kwakira abantu n’ubukerarugendo (Hospitality and Tourism), uwabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu, ni Izabayo Pierre wigaga mu Ishuri rya Kivu Hills Academy mu Karere ka Rutsiro.
Mu banyeshuri 10 ba mbere muri iki cyiciro, abahungu ni batanu n’abakobwa batanu.
Mu cyiciro cy’ikoranabuhanga (ICT and Multimedia), uwabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu ni Mutesa Cedric wigaga mu ishuri rya Rwanda Coding Academy ryo mu Karere ka Nyabihu. Mu banyeshuri 10 ba mbere muri iki cyiciro, abahungu ni batanu n’abakobwa batanu.
Mu cyiciro cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyatunganya (Manifucturing and Mining), uwabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu, ni Nshimiye Ihirwe Marie Jeanne wigaga muri IPRC West/TSS mu Karere ka Karongi, aho muri iki cyiciro, mu banyeshuri 10 ba mbere harimo abahungu umunani n’abakobwa babiri.
Mu cyiciro cya Technical Services, uwabaye uwa mbere ni Niyonkuru Frank wigaga muri Saint Laureng de Gaseke mu Karere ka Gicumbi, aho mu banyeshuri 10 ba mbere, harimo abahungu icyenda n’umukobwa umwe.
Mu bwikorezi, uwabaye uwa mbere ni Iratuzi Justin wigaga muri Nyanza TSS mu Karere ka Nyanza. Aho muri iki cyiciro abanyeshuri 10 ba mbere bose ari abahungu.
Mu cyiciro cya Arts and Humanities, uwabaye uwa mbere ni Habaguhirwa Elissa wigaga muri GS Murama mu Karere ka Rulindo, aho mu banyeshuri 10 ba mbere, abakobwa ari bane, abahungu bakaba batandatu.
Naho mu cyiciro cy’indimi (Languages) uwabaye uwa mbere ni Mugisha Eric wigaga muri College Du Christ Roi ry’i Nyaza, aho abahungu ari batanu n’abakobwa bakaba batanu mu 10 ba mbere.
Mu cyiciro cya Sciencies, uwabaye uwa mbere ni Ineza Rwigema Gabin wigaga muri Ecole de Science de Byimana mu Karere ka Ruhango. Muri iki cyiciro, mu banyeshuri 10 ba mbere, abahungu ni barindwi n’abakobwa batatu.
Mu cyiciro cya Associate Nursing Program, uwabaye uwa mbere ni Irabizi Christophe wigaga muri GSO Butare mu Karere ka Huye, aho abahungu ari batandatu n’abakobwa bane.
Naho mu bize amasomo y’uburezi bw’ibanze (Early Childhood and Lower Primary Education), uwabaye uwa mbere ni Nyigena Alaine wigaga muri TTC Mururu mu Karere ka Rusizi. Muri iki cyiciro mu 10 ba mbere abakobwa ni batandatu ndetse n’abahungu bane.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta ari 71.746, bangana na 78.6% by’abari bakoze bose. Muri rusange abari biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye ni 91.713 na ho abakoze ni 91.298.
Naho mu burezi bw’indimi (Languages Education), uwabaye uwa mbere ni Igiraneza Gentille wigaga muri TTC Save mu Karere ka Gisagara, aho abakobwa ari batanu n’abahungu bakaba batanu.
Mu cyiciro cy’uburezi bw’ubumenyi n’imibare (Sciences and Mathematics Education), uwabaye uwa mbere ni Ishimwe Jean Paul wigaga muri TTC Save mu Karere ka Gisagara. Abahungu ni barindwi, abakobwa bakaba batatu.
Muri Social Studies, uwabaye uwa mbere ni Sibomana Samuel wigaga muri TTC Save mu Karere ka Gisagara. Abahungu ni barindwi n’abakobwa batatu.