Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yerekeje muri Nigeria gukina n’ikipe y’iki gihugu nyuma yuko itsinzwe na Libya mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Morocco.
Ku wa 14 Ugushyinngo nibwo amavubi yatsindwaga na Libya igitego 1-0 mu mukino wo kumunsi wa 5 wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 muri Stade Amahoro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ikipe y’igihugu Amavubi yahise yerekeza muri Nigeria bafitanye umukino n’ikipe y’iki gihugu tariki 18 Ugushyingo kuri Stade ya Godswill Akpabio, mu mukino w’umunsi wa gatandatu ari nawo wanyuma wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2025.
Kuri ubu Amavubi arasabwa kuzatsinda uyu mukino kugira ngo azabashe kubona amahirwe yo gukatisha iyi tike mu gihe Benin yaba yatsinzwe na Libya.
Kugeza ubu mu itsinda D , Nigeria niyo ya mbere n’amanota 11 ndetse yo ikaba yaramaze no gukatisha itike, Benin ikaba iya Kabiri n’amanota 7, Amavubi akaba aya Gatatu n’amanota 5 mu gihe Libya ari iya Kane n’amanota 4.