Umunyapolitiki Delly Sesanga, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, yatawe muri yombi n’abapolisi ubwo yatangiraga imyigaragambyo yo kwamagana umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wo kuvugurura Itegeko Nshinga.
Abanyapolitiki benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa barimo abanyamategeko n’abo mu miryango irebera abaturage ndetse n’abanyamadini bakomeje kwamagana umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wo guhindura itegeko Nshinga ry’iki gihugu.
Tariki ya 23 Ukwakira 2024, nibwo Tshisekedi yatangaje ko Itegeko Nshinga ry’igihugu cyabo ryanditswe n’abanyamahanga, ryandikirwa mu mahanga, bityo ko rikwiye kuvugururwa, rikajyana n’igihe.
Ni amagambo ataranyuze bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bavuga ko Tshisekedi n’abamushyigikiye bafite umugambi wo guhindura manda y’abaperezida bari basanzwe bayobora.
Sesanga kimwe n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe amaze iminsi yamagana uyu mugambi yifashishije imbuga nkoranyambaga, ndetse yanafunguye urubuga rukusanya ibitekerezo by’abaturage bigaragaza uko bawumva.
Kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2024, we hamwe n’itsinda rito ry’abamushyigikiye batangiye imyigaragambyo bamagana uyu mugambi, abapolisi bamutaye muri yombi, bamutwara mu modoka yabo. Impande zombi zabanje guterana amagambo, hifashishwa imbaraga.
Umunyapolitiki Ados Ndombasi yatangaje ko iki gikorwa we n’abarimo Sesanga batangiye kigamije kuvuga “Oya kuri manda ya gatatu”, ariko ngo abapolisi bitwara nabi bababangamiye, bakoresheje amasasu n’imyuka iryana mu maso.
Yagize ati “Iki ni igikorwa cya mbere. Tariki ya 6 Ukuboza 2024 duhamagariye Abanye-Congo kuza mu nama nini twateguye yo kubwira Bwana Tshisekedi tuti ‘Oya’. Congo ntabwo ari sinema. Iki gihugu nta mutekano gifite, Abanye-Congo miliyoni 27 nta byo kurya bihagije bafite, miliyoni 13 barya nabi, umutekano muke n’umuvundo i Kinshasa […] Guverinoma nyayo ishaka ibisubizo, Bwana Tshisekedi we ashaka manda ya gatatu.”
Moïse Katumbi na we utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, yatangaje ko gufunga Sesanga kubera ko yigaragambije ari ukurenga ku burenganzira bwo kwambura Abanye-Congo ubwisanzure bwabo bemererwa n’ingingo ya 64 y’Itegeko Nshinga.
Yagize ati: “Gukurikirana abatavuga rumwe n’ubutegetsi kugira ngo uvugurure Itegeko Nshinga rigufashe kubugumaho ni ikosa rikomeye risenya abanyagitugu bose.”
Katumbi yasabye Perezida Tshisekedi gufungura Sesanga n’izindi mfungwa za politiki.