Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwatangaje ko yashyizeho ubuyobozi mu rwego rwa politiki mu bice by’ingenzi bitandukanye ugenzura.
Abayobozi b’imijyi bashyizweho barimo uwitwa Busimba Rodrigue wagizwe umuyobozi wungirije w’umujyi wa Bunagana; mu gihe Gakomeye Bendera yagizwe umuyobozi wawo ushinzwe iterambere. Bunagana igenzurwa na M23 kuva muri Kamena 2022.
Umujyi wa Kiwanja wahawe umuyobozi wungirije, Bukera Bienfait, n’Umuyobozi ushinzwe gukemura amakimbirane, Ndizihiwe Oscar. Usanzwe awuyobora ni Katembo Julien.
Rubare isanzwe iyoborwa na Maguru Célestin kuva muri Mutarama 2024, Kako na Kalengera bigenzura n’uyu mutwe kuva mu Ukwakira 2022 byahawe Umuyobozi Wungirije, Zahabu Josée, Nyamilima ihabwa Umuyobozi, Hitimana Emmanuel, Muhindo Kambesa aba umuyobozi wungirije, Nshimiye Fidèle ashingwa iterambere.
Ni mu gihe Santere y’ubucuruzi ya Kibirizi yahawe umuyobozi, Mumbere Bangayi, Ndyanabanzi Michel agirwa Umuyobozi wayo Wungirije, Rutwaza Shabani aba Umuyobozi ushinzwe Iterambere.
Santere ya Nyanzale nayo yahoze ari ibirindiro bikomeye by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR yahawe Umuyobozi, Bigirimana Alain, Minyaruko Bienvenu agirwa umuyobozi wungirije, Ruyange Amani ashingwa iterambere.
Santere y’ubucuruzi ya Mweso igenzurwa na M23 kuva mu Ugushyingo 2023 yahawe Umuyobozi, Uwizera Kajibwami, Balume Wetemwami aba umuyobozi wungirije, Gatanaheli Sekanyana Nzogera ashingwa Iterambere.
Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yasobanuye ko gushyiriraho ibi bice abayobozi bigamije kugira ngo bafashe abaturage babituyemo kubona serivisi zinoze.