Aborozi bo mu mirenge y’akarere yegereye ikigo cya gisirikare cya Gabiro barashimira ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kubunganira bakemererwa kwahira ubwatsi bw’inka zabo muri iki kigo cyane cyane muri iki gihe inka zidafite ubwatsi buhagije, bemeza ko bizatuma umukamo wiyongera.
Abarozi bo mu turere twa Gatsibo, Nyagatare na Kayonza bari mu byishimo ko guhera ubu bemerewe kwinjira mu kigo cya gisirikare cya Gabiro kwahirayo ubwatsi bw’inka zabo, bakizeza inzego z’ubuyobozi n’umutekano kutazigera bakinjiramo ku zindi mpamvu zitari ugushakamo ubwatsi.
Mu bihe bitandukanye gutoha k’ubwatsi buri mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, kwagiye gutera abagituriye bafite inka kujya bajya kukiragiramo ndetse hashyirwaho ingamba zo kubakumira ntibacogora bigera n’aho mu mwaka wa 2023 wonyine hafatiwemo Inka zirenga 400.
Gusa aba borozi bakunze kumvikana basaba ko nibura ko bakwemererwa kwahiramo ubwatsi byonyine.
Nyuma y’ubu busabe abaturage ubu noneho basubijwe bemererwa kujya gushakamo ubwatsi ariko banyuze mu nzira zateganyijwe.
Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa gatatu, abarenga 300 bari bamaze kwiyandikisha kw’ikubitiro mu karere ka Gatsibo ndetse hari n’abaturutse mu karere ka Kayonza, bazanywe no gutwara ubwatsi, aba bose icyo bahurizaho ni uko inka zabo zari zimaze kuzahazwa n’inzara yo kuburayo ubwatsi bitewe n’izuba ryavuye ari ryinshi.
Umuyobozi w’kkarere ka Gatsibo, Gasana Richard ari naho iki kigo cya gisirikare cya Gabiro giherereye avuga ko abaturage basabwa kubahiriza amabwiriza yo kukinjiramo.
Kwemererwa gushaka ubwatsi mu kigo cya gisirikare cya Gabiro ntibyakuyeho ingamba z’ubwirinzi z’uko nta wemerewe kukiragiramo inka nk’uko imyanzuro y’inama njyanama z’uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza yo mu mwaka wa 2023 yavugaga .
Iyi myamuzo yavugaga ko inka ifatiwemo icibwa amande y’amafaranga ibihumbi magana abiri, kandi nyirayo agategekwa kuyigurishiriza hanze y’intara y’Uburasirazuba byose bikaba byari mu mujyo wo gukumira indwara y’uburenge bivugwa ko ikunze kugaragara muri iki kigo bitewe n’inyamanswa zishyamba zikirimo.