Mu mpera z’icyumweru gishize habaye ibitero binini kurusha ibindi by’indege za ‘drones’ kuva iyi ntambara yatangira hagati y’Uburusiya na Ukraine .
Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko yaturikije ‘drones’ 84 za Ukraine mu turere dutandukanye tw’iki gihugu harimo izari zisatiriye Moscow, ibi byatumye berekeza ahandi indege zari kugwa ku bibuga by’indege bitatu byo muri uyu murwa mukuru.
Igisirikare kirwanira mu kirere cya Ukraine cyavuze ko mu ijoro ryo ku wa gatandatu Uburusiya bwohereje ‘drones’ 145 muri buri gice cya Ukraine, inyinshi bakazihanura.
Iyi mirwano ibaye mu gihe byitezwe ko perezida watowe wa Amerika Donald Trump ashobora gushyira igitutu ku mpande zombi ngo zihagarike imirwano.
Uku kugerageza kurasa i Moscow kwa Ukraine ni cyo gitero kinini kibayeho kuri uyu murwa mukuru kuva iyi ntambara yatangira, kandi cyasobanuwe nk’igitero “rutura” na guverineri w’iyo ntara.
‘Drones’ nyinshi zahanuriwe mu turere tw’inkengero za Moscow twa Ramenskoye, Kolomna na Domodedov, nk’uko abategetsi babivuga.
Mu mujyi wa Ramenskoye, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Moscow, abantu batanu bakomeretse naho inzu enye zifatwa n’inkongi kubera ibisigazwa bya drones byahanutse, nk’uko minisiteri y’ingabo y’Uburusiya ibivuga. Yongeraho ko drones 34 zarasiwe hejuru y’uwo mujyi.
Ibi bitero bikomeye bya drones bije nyuma y’uko ingabo z’Uburusiya bivugwa ko zigaruriye ahantu hanini cyane mu kwezi gushize kuva muri Werurwe 2022, nk’uko amakuru y’ikigo Institute for the Study of War yatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP abivuga.
Icyakora, Sir Tony Radakin, umugaba w’ingabo z’Ubwongereza ku cyumweru yabwiye BBC ko muri uko kwezi Uburusiya bwatakaje abasirikare benshi kurusha ibindi bihe byose kuva iyi ntambara yatangira.
Uyu yavuze ko “byibura buri munsi umwe” mu kwezi gushize k’Ukwakira, ingabo z’Uburusiya zapfushaga cyangwa hagakomereka abasirikare babwo 1,500.