Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na Jordanie byatanze inkunga y’ubutabazi yo gufasha abaturage bo muri Gaza, bari mu kaga k’intambara imaze umwaka urenga.
Ni inkunga igizwe n’ibirimo toni 19 z’ibyo kurya by’abana, imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, yakiriwe n’umuryango udaharanira Inyungu wa Jordan Hashemite Charity Organization.
Iyi nkunga yiyongereye ku yindi u Rwanda rwohereje muri Gaza mu Ukwakira umwaka ushize.
Kuba u Rwanda rwiyemeje kenshi gufasha Gaza byerekana ubufatanye bw’igihugu n’imbaraga mpuzamahanga zokwita ku bantu ndetse n’ubufatanye na Yorodani mu gutanga ubutabazi ku babikeneye.
Kuva muri uko kwezi umujyi wa Gaza Strip wo muri Palestine wugarijwe n’ibitero ingabo za Israel zimaze umwaka urenga zigaba ku mutwe wa Hamas, nyuma y’igitero wagabye kuri iki gihugu ku wa 7 Ukwakira 2023.
Kugeza ubu abanya-Palestine barenga 43,000 bamaze kugwa muri iyi ntambara, mu gihe abarenga miliyoni 2 bagizweho ingaruka na yo ku buryo bakeneye ubutabazi.