Quincy Jones, umunyamuziki n’umuhanga mu gutunganya muzika wakoranye na Michael Jackcon, Frank Sinatra n’abandi benshi, yapfuye ku myaka 91.
Arnold Robinson utangaza ibikorwa bye, yavuze ko Quincy “yapfuye mu mahoro” ku cyumweru nijoro mu rugo rwe i Bel Air muri Los Angeles.
Mu itangazo, umuryango we wagize uti: “Iri joro, n’imitima ikomeye ariko ibabaye, tugomba gutangaza inkuru y’urupfu rwa data akaba n’umuvandimwe wacu Quincy Jones. Nubwo uku ari ugutakaza gukomeye ku muryango wacu, turishimira ubuzima bwiza yabayeho kandi tuzi ko nta wundi nka we uzabaho”.
Quincy Jones azwi cyane kuba ari we wakoze album ya Michael Jackson yitwa Thriller.
Mu kazi yamazemo imyaka irenga 75 yegukanye ibihembo 28 bya Grammy kandi yashyizwe na Time Magazine mu bantu b’ingenzi cyane muri muzika ya Jazz mu kinyejana cya 20.
Mu 1985, Quincy yatunganyije kandi anayobora indirimbo ishishikariza gufasha yakunzwe cyane ku isi yiswe We Are The World, aho yahuje abahanzi 46 bari bakunzwe muri Amerika barimo Jackson, Bruce Springsteen, Tina Turner na Cyndi Lauper kugira ngo baririmbe iyi ndirimbo.
Yatunganyije kandi muzika (soundtracks) zakoreshejwe muri filimi zirenga 50 zirimo filimi yamenyekanye cyane The Italian Job yo mu 1969.
Yatunganyije kandi filimi The Color Purple yatumye Oprah Winfrey na Whoopi Goldberg batangira kwamamara.
Mu ntangiriro z’akazi ke, Quincy Jones yakoranye bya hafi na Frank Sinatra nyuma atangira gukorana na Michael Jackson kuva afite imyaka 19.
Aba bombi bakoranye imyaka za mirongo aho yakoze albums za Jackson zirimo Off the Wall, Thriller na Bad.
Jones yashyingiwe ubugira gatatu, afite abana barindwi barimo Quincy Jones III utunganya muzika na Rashida Jones ukina filimi.