BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jun 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru zindi > RDC: Imiryango y’ababuriye ababo mu mpanuka y’ubwato yigaragambije

RDC: Imiryango y’ababuriye ababo mu mpanuka y’ubwato yigaragambije

sam
Last updated: October 9, 2024 2:32 pm
sam
Share
SHARE

Imiryango y’abapfiriye mu mpanuka y’ubwato MV Merdi yabereye mu Kiyaga cya Kivu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 3 Ukwakira 2024, yakoreye imyigaragambyo mu mujyi wa Goma basabaga ko babaha imirambo y’ababo bagashyingura uko bashaka.

Nk’uko amashusho yabigaragaje abigaragambyaga bagaragaye bigabije umuhanda ugana ku bitaro bikuru bya Goma bawufungishije amabuye ndetse n’amapine y’imodoka aratwikwa.

Uyu muhanda kandi wumvikanyemo urusaku rwinshi rw’aba baturage ndetse n’amasasu make yarashwe n’abashinzwe umutekano bageragezaga kubakumira, ariko biba iby’ubusa.

Bamwe mu baturage baburiye ababo muri iyi mpanuka bavuaga ko batakwemera ko abantu 34 kuba aribo bashyingurwa gusa mu gihe abandi bataraboneka.

Umwe yagize ati: “Twebwe ababuriye ababo mu bwato bwa Merdi baduhe imirambo yacu. Leta ntigomba kudukinisha. Twafunze umuhanda ugana ku bitaro bikuru. Ntabwo dushobora kubyihanganira. Baduhe imirambo y’abacu, niba bashaka kutwica, turapfira hano.”

Yakomeje agira ati: “Imirambo si iyabo, nibayizane. Imirambo bayigumishije mu buruhukiro, abantu ntibahabwa imirambo y’ababo, baje gufata imirambo y’abavandimwe babo ariko barayirinze rwose. Bayimanye.”

Imiryango y’ababuze ababo igaragaza ko Leta ya RDC yashyize imbaraga nke mu bikorwa byo kubashakisha, kandi itabuze ibikoresho bikenerwa.

Ni mu gihe biteganyijwe ko Guverinoma ya RDC ishyingura mu cyubahiro ababonetse kuri uyu wa 9 Ukwakira 2024. Amarimbi yateguriwemo iki gikorwa arimo irya Makao riherereye muri Teritwari ya Nyiragongo, irya Bweremana na Minova.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rugiye kuyobora CEEAC

Guinea Equatorial hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu b’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika…

Rusizi: Yatawe muri yombi nyuma yo gushikuza umukobwa agakapu karimo telefone

Umugabo witwa Ntihinyurwa Alexis w'imyaka 33 afungiye kuri ya sitasiyo ya RIB…

Nyanza: Umusore w’imyaka 20 yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu umugore urwaye

Umusore w’imyaka 20 yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gufata…

Minisitiri Mutamba yongeye kwitaba Ubushinjacyaha bumuhata ibibazo

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yamaze amasaha…

Leta ya RDC yarakajwe n’abahagarariye urwego rw’akarere baganiriye na AFC/M23

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwarakajwe n’abahagarariye urwego rw’akarere ka…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru zindi

DRC: Perezida Tshisekedi yategetse iperereza ku mpanuka y’ubwato

2 Min Read
Inkuru zindi

Barafinda Sekikubo yongeye gutanga kandidatire ku mwanya wa perezida

1 Min Read
Inkuru zindi

Christian Malanga wayoboye igitero cyo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi ni muntu ki?

1 Min Read
Inkuru zindi

Umujyi wa Kigali wasobanuye iby’ubutumwa busaba koza amapine y’imodoka mbere yo kwijira muri kaburimbo.

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?