BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 23, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru zindi > DRC: Perezida Tshisekedi yategetse iperereza ku mpanuka y’ubwato

DRC: Perezida Tshisekedi yategetse iperereza ku mpanuka y’ubwato

sam
Last updated: October 4, 2024 8:56 am
sam
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko yababajwe n’ababuriye ubuzima mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu Kiyaga cya Kivu hafi y’icyambu cya Kituku i Goma bwarimo ababarirwa muri 300

Perezida Felix Tshisekedi yategetse Minisitiri ushinzwe ubwikorezi akaba na minisitiri w’intebe wungirije Jean Pierre Bemba, ko hagomba gukorwa iperereza ryihuse ryo kumenya intandaro y’icyateye iyi mpanuka, ndetse no kwirinda ko byazongera kuba.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane tariki 03 Ukwakira 2024, yabaye ubwo ubwato bwarimo abantu benshi ndetse n’ibicuruzwa bwari bugeze hafi y’icyambu cya Kituku i Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Imibare y’agateganyo yashyizwe hanze, igaragaza ko hamaze kurohorwa imirambo 23, ndetse abantu 58 bakaba babashije gutabarwa bakiri bazima, ubu bari kwitabwaho mu bitaro byo mu gace iyi mpanuka yabereyemo, mu gihe abandi benshi bakomeje kuburirwa irengero.

Binyuze mu itangazo ry’ubuyobozi bukuru bushinzwe itumanaho mu biro by’umukuru w’igihugu muri Congo, rivuga ko iperereza ryatangiye ku buyobozi bwa Minisitiri w’intebe wungirije akaba na minisitiri w’ubwikorezi kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka ibababaje ndetse hanafatwa ingamba zikarishe nyuma y’iri rohama kugira ngo bitazongera ukundi.

Uretse abantu 58 barokowe bakuwe mu mazi bakiri bazima, ndetse n’imiramb0 23 yarohowe, amakuru avuga ko abantu benshi mu bari muri ubu bwato bataraboneka, ndetse ko nta cyizere cyo kubabona ari bazima.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kane, agaragaza ubu bwato burohama, aho byagaragara ko bwari bwaremerewe n’ibyo bwari bwikoreye, bikaba bikekwa ko bwari bwarengeje ingano y’ibyo bwemerewe gutwara.

Inzego zirimo igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kimwe n’ingabo za SADC, bari mu bikorwa byo gushakisha abantu barohamye.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko Rukuru rwimuriye urubanza rwa Ingabire n’abayoboke b’ishyaka rye muri Nzeri 2025

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwasubitse iburanisha ry’urubanza ruregwamo abari abayoboke b’ishyaka rya…

Meteo Rwanda yasobanuye icyateye imvura n’ubukonje muri iyi mpeshyi

Meteo Rwanda yatangaje ko imvura yaguye mu mpeshyi Kandi bidasanzwe, yatewe n’itsinda…

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

Ubwegure butunguranye bwa Visi-Perezida w’u Buhinde wari unayoboye Inteko Ishinga Amategeko umutwe…

Nyarugenge: Umugore yaguwe gitumo na Polisi afite ibiro bibiri by’urumogi

Kuri uyu wa  22 Nyakanga 2025, Polisi ifatanije n’abaturage yafashe umugore witwa…

Umugore yakanze imyanya y’ibanga y’umugabo we kugeza ivuyemo amaraso

Umugore w’imyaka 57 wo mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru zindi

RDC: Imiryango y’ababuriye ababo mu mpanuka y’ubwato yigaragambije

2 Min Read
Inkuru zindi

Barafinda Sekikubo yongeye gutanga kandidatire ku mwanya wa perezida

1 Min Read
Inkuru zindi

Christian Malanga wayoboye igitero cyo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi ni muntu ki?

1 Min Read
Inkuru zindi

Umujyi wa Kigali wasobanuye iby’ubutumwa busaba koza amapine y’imodoka mbere yo kwijira muri kaburimbo.

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?