David Biyohike, ubarizwa mu mutwe w’inyeshyamba wa APCLS mu ihuriro rya Wazalendo ku wa 18 Nzeri 2024, yakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umunyeshuri witwa Christian Bahire wo kuri Institut de Mugara amurashe .
Icyemezo cyatangarijwe mu rubanza rwabereye i Munigi, muri Sheferi ya Bukumu, ho muri Teritwari ya Nyiragongo.
David Biyohike yahamijwe ibyaha birimo ubwicanyi, kugerageza kwica abantu kabiri ndetse no gupfusha ubusa amasasu .
Iki gihano cyiyongeraho imyaka 10 y’imirimo y’agahato kubera gupfusha ubusa amasasu agenewe intambara.
Nyuma yo kumukatira igihano urukiko rwanaciye Biyohike David ihazabu ya miliyoni zisaga 67 z’Amanyarwanda (US$50.000) nk’impozamarira ku muryango wa nyakwigendera no kwishyura ikiguzi cy’amafaranga yakoreshejwe mu muhango wo kumushyingura.
Urupfu rw’uyu munyeshuri rwateye umwuka mubi wazamutse nyuma yo kurasirwa muri Teritwari ya Nyiragongo abandi banyeshuri babiri bagakomeretsa n’amasasu.