Perezida Kagame yagaragaje ko imiyoborere myiza no koroshya urujya n’uruza hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika biri mu by’ingenzi byatumye u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere byorohereza ishoramari kuri uyu Mugabane.
Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’Umuyobozi w’ikigo Milken Institute, Richard Ditizio, cyabereye muri Singapore, ku nsanganyamatsiko y’urugendo rw’u Rwanda mu iterambere.
Raporo zitandukanye by’umwihariko izikorwa na Banki y’Isi zirimo iyitwa ‘World Bank Doing Business Report’ zishyira u Rwanda mu myanya ya mbere mu bihugu byoroshya ubucuruzi n’ishoramari.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kugira ngo rubashe kuyigobotora rwagombaga kugira amahitamo.
Ati “Mbere na mbere, twagize amateka ateye ubwoba ariko ibyo twabisize inyuma yacu kuko kugira ngo tujye imbere twagombaga kugira amahitamo, amahitamo ya politiki ariko byose byatangiranye no kumenyesha abantu mu gihugu, impamvu ayo mahitamo ari yo tugomba kugira.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu kugira amahitamo ari ho havuye gahunda zo koroshya uburyo bwo gukora ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda.
Ati “Rero twagombaga gushakisha uburyo twakurura ishoramari mu gihugu cyacu ndetse tukemerera abaturage bacu guharanira gukora ubucuruzi bashobora gukora. Aho rero twaje kubona ibintu bitandukanye mu gukora ubucuruzi, ni gute bukorwa ku gicirio gito, dushyiraho uburyo abaturage bashobora gushora imari,bagakora ubucuruzi batekanye n’ibindi.”
Perezida Kagame yavuze ko ibyo byajyanaga n’isoko ryagutse ryaba iryo mu Rwanda ndetse no ku Mugabane wa Afurika.
Ati “Kimwe mu byo twitayeho ni uburyo dushobora kwemerera urujya n’uruza rw’abantu atari mu gihugu gusa birumvikana ahubwo by’umwihariko mu karere no ku mugabane wacu.”
Yakomeje agira ati “Ariko mbere na mbere, ni gute abantu baza gushora imari imbere mu gihugu cyacu, ni gute basubiranayo inyungu.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ariko ibyo byose bijyana n’imiyoborere myiza.
Ati “Ariko ibyo byose bijyana n’imiyoborere myiza yemerera gutekana ku buryo abantu bari gukora ubucuruzi batagira ikintu kibatera ubwoba mu gihe bakora ubwo bucuruzi bwabo.”
Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, hasabwaga ingamba zo kongera kunga no guhuza Abanyarwanda ariko bikajyana no gushyiraho uburyo bwo kuba bakora bagatera imbere.
yagiranye n’Umuyobozi w’ikigo Milken Institute, Richard Ditizio, cyabereye muri Singapore, ku nsanganyamatsiko y’urugendo rw’u Rwanda mu iterambere.