Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 25 mu Kagari ka Samiyonga gaherereye mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru, mu ma saa mbiri z’ijoro ku itariki 16 Nzeri 2024 yivuganye umugore we yishyikiriza Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.
Eric Dushimirimana akekwaho kwica umugore we Delphine Nyiragabiro w’imyaka 27, amushinja kumuca inyuma.
Inkuru y’urupfu rw’uwo mugore yamenyekanye ubwo uwo mugabo yari agiye kwirega kuri RIB.
Haravugwa amakuru atandukanye y’uburyo ashobora kuba yaramwishemo, ariko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, Jean Claude Mwiseneza, avuga ko hakekwa ko umugabo we yaba yaramukubise ingumi nk’uko abyivugira. Ariko hari n’abakeka ko yaba yaramunize.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, Jean Claude Mwiseneza, avuga ko hakekwa ko umugabo we yaba yaramukubise ingumi nk’uko abyivugira. Ariko hari n’abakeka ko yaba yaramunize.
Yagize ati: “ Bishoboka ko yaba yaramujijije ko umwana yabyaye atari uwe, niyo makuru twavanye mu baturanyi. Ukundi kuri kuzamenyekana mu bizava mu iperereza riri gukorwa na RIB.”
Biravugwa ko umugore yagiye kubyara aturutse iwabo aho yari yarahukaniye, umugabo akamusanga kwa muganga avuga ko yabonye gihamya ko umwana atari uwe ariko yabonana na muganga, akamugaragariza ko umwana ari uwe, afatiye ku kubara igihe umugabo yatangiye kubana n’umugore we.
Icyo gihe umugore yagarutse mu rugo biturutse ku kubumvikanisha byakozwe n’imiryango yabo (uw’umugabo n’uw’umugore).
Abaturanyi bo bavuga ko gushyamirana byajyaga bituruka ku mugabo watumaga umugore imitungo y’iwabo ngo kuko bari bifashije, ku buryo uwa nyuma yazanye ari ingurube bagurishije ibihumbi 90 Frw, umugabo akamuhaho ibihumbi icyenda (9000 Frw) byonyine.
Icyo gihe umugabo ngo yabwiye umugore ngo ajye kuzana indi mitungo, undi amubwira ko icyari gisigaye ari iyo ngurube yari yazanye, cyane ko n’inzu babagamo bari bakiri no kubaka ngo yari yavuye mu mafaranga umugore yakuye iwabo.