Mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu ku butaka bwa Congo mu mudugudu wa Bushwaga, chefferie de Bukumu ho muri Teritwari ya Nyiragongo , ariko buhana urubibi n’Akarere ka Rubavu, mu murenge wa Cyanzarwe, akagari ka Busigari, harasiwe umusirikare wa FARDC .
Sosiyete Sivile yo muri kariya gace iravuga ko ingabo z’u Rwanda (RDF) ari zo zaba zararashe mu cyico uriya musirikare, bijyanye no kuba agace yiciwemo ngo zisanzwe zikunda kukambukiramo “zijya guha umusada M23”.
Ni mu gihe umuvugizi wa FARDC, muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt Colonel Guillaume-Ndjike Kaiko yatangaje ko mu gihe bataramenya ukuri ntacyo batangariza itangazamakuru.
Amakuru avuga ko intumbi y’uriya musirikare yajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya gisirikare bya Katindo, nyuma y’amasaha menshi igaramye aho yarasiwe.
Ku wa Gatatu intumwa z’urwego rushinzwe kugenzura amakimbirane yambukiranya imbibi (EJVM) ryageze aho uriya musirikare yarasiwe, kugira rikore iperereza ku byabaye.
Kuva mu myaka ibiri ishize byibura abasirikare bane ba FARDC barasiwe hafi y’umupaka wa RDC n’u Rwanda, ahanini bitewe no gushotora inzego z’umutekano z’u Rwanda cyangwa kuvogera ubutaka bwarwo.