Minisiteri ishinzwe ubuzima ya Libani yatangaje ko abarenga 20 bishwe naho abandi barenga 450 barakomereka mu iturika rya Kabiri ry’ibikoresho by’itumanaho nziramugozi bivuye mu byobo.
Ni nyuma y’amasaha make ashize habaye iturika y’ibindi bikoresho by’itumanaho ryahitanye ubuzima bw’abantu icyenda naho abandi bagera ku 2,800 barakomereka, mu buryo bukomeye.
Ibyombo bikoreshwa n’umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah byaturikiye mu nkengero zo mu majyepfo y’umurwa mukuru Beirut, mu kibaya cya Bekaa no mu majyepfo ya Libani uduce tubonwa nk’indiri z’uwo mutwe.
Bimwe mu byaturitse byabaye mu mihango yo gushyingura bamwe mu bantu 12 minisiteri y’ubuzima ivuga ko bishwe ubwo ibikoresho by’itumanaho by’abo muri Hezbollah byaturikaga ku wa kabiri.
Hezbollah yegetse icyo gitero kuri Israel. Israel nta cyo yabitangajeho.
Ibyo bitero bibaye mu gihe Minisitiri w’ingabo wa Israel Yoav Gallant yatangaje “icyiciro gishya mu ntambara”, ndetse no mu gihe umutwe w’ingabo za Israel wagabwe mu majyaruguru.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) António Guterres yaburiye ku “byago bikomeye ko ibintu byafata indi ntera cyane”, asaba impande zose “kwifata cyane bishoboka”.
Yabwiye abanyamakuru ati: “Birumvikana ishingiro ryo gutuma ibi bikoresho byose biturika ni ukubikora nk’igitero cyo gukumira [gutanguranwa] mbere y’igikorwa kinini cya gisirikare.”
Ubwoba bwari busanzwe burimo kwiyongera ko hashobora kuba intambara isesuye nyuma y’amezi 11 ashize hari imirwano yambukiranya imipaka, yatejwe n’intambara hagati ya Israel na Hamas muri Gaza.