Mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuwa Gatatu tariki 18 Nzeri 2024, hafi y’urubibi rw’u Rwanda na DR. Congo biravugwa ko harasiwe umusirikare w’iki gihugu .
Ibi byabereye ku butaka buhana imbibe n’akarere ka Rubavu umurenge wa Cyanzarwe, akagari ka Busigari, umudugudu wa Bisizi.
Amasasu menshi yavuze ahagana saa mbili z’ijoro zishyira saa tatu (20h00 – 21h00) ku wa Kabiri, ahazwi nko kuri Borne ya 12 .
Abahaturiye ubwo bajya mu mirimo yabo babwiye umunyamakuru wa UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko babonye abasirikare benshi ba Congo bari aho byabereye.
Amakuru avuga ko yarashwe na bagenzi be, gusa nta mpamvu yabyo iramenyekana.
Kuva umutwe wa M23 ubu ufatanya na Alliance Fleuve Congo watangira intambara mu burasirazuba bwa Congo, umubano w’icyo gihugu n’u Rwanda waracyendereye, buri ruhande rushanja urundi gufasha abarurwanya.
Aka gace k’umupaka w’u Rwanda na Congo kakunze kumvikanaho amakuru y’abaraswa, baba abasivile bajya mu bikorwa bya magendu muri Congo, cyangwa abasirikare ba Congo barenze urubibi binjiranye imbunda mu Rwanda, cyangwa abagerageje ibikorwa by’ubushotoranyi.