Abantu babarirwa mu bihumbi bakomerekeye muri Libani nyuma yuko ku wa kabiri ibikoresho by’itumanaho umutwe waho witwaje intwaro wa Hezbollah ukoresha bituritse mu buryo butunguranye kandi butangaje, bikabera hafi icyarimwe mu gihugu hose.
Abantu nibura icyenda bihasize ubuzima naho abandi bagera ku 2,800 barakomereka, benshi bakomereka mu buryo bukomeye.
Ntibirasobanuka ukuntu icyo gitero kigaragara ko cyakoranywe ubuhanga buhanitse cyane cyabaye, nubwo Hezbollah yacyegetse ku mwanzi wayo Israel.
Kugeza ubu abategetsi bo muri Israel banze kugira icyo babitangazaho.
Ibiturika byatangiriye mu murwa mukuru Beirut wa Libani no mu tundi turere twinshi tw’igihugu, ahagana saa cyenda n’iminota 45 z’amanywa ku isaha yaho ku wa kabiri tariki 17 Nzeri, ni ukuvuga ahagana saa munani n’iminota 45 z’amanywa ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.
Ababibonye batangaje ko babonye umwotsi uva mu mifuka y’imyenda y’abantu, nyuma babona ibiturika bito byumvikanaga nkaho ari ibishashi nka bimwe bituritswa ku minsi mikuru (bizwi nka ‘fireworks’ cyangwa ‘feux d’artifice’) ndetse byumvikanaga nk’amasasu.
Amashusho amwe yafashwe na ‘cameras’ z’umutekano (CCTV) agaragara nk’ayerekana igiturika mu mufuka w’ipantalo y’umugabo, ubwo yari ahagaze aho abaguzi bishyurira mu iduka.
Ibiturika byakomeje mu gihe kigera ku isaha imwe nyuma y’ibiturika bya mbere, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters.
Nyuma yaho gato, abantu benshi batangiye kugera ku bitaro mu bice bitandukanye byo muri Libani. Ababibonye bavuze ko byagaragaye ko abantu benshi bagize urujijo.