Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa 18 Nzeri ategerejwe muri Singapore mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itandatu.
Ni uruzinduko rwa kane Perezida Kagame agiriye muri Singapore, urwaherukaga akaba yararukoze muri Nzeri 2022.
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Singapore muri uru ruzinduko rutangira kuri uyu wa Gatatu, biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana na mugenzi we Perezida wa Singapore Tharman Shanmugaratnam, ibiganiro bigamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi.
Nanone kandi, Perezida Kagame azaganira na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Imari Lawrence Wong, ndetse azanakirwe ku meza na Minisitiri Lee Hsien Loong.
U Rwanda na Singapore bisanzwe bifitanye umubano wihariye ushingiye ku bubufatanye mu nzego zitandukanye.
Ibihugu byombi kandi bihuriye mu Ihuriro ry’Ibihugu bito (SOSS) mu muryango w’Abibumbye ndetse bikorana bya hafi mu kurushaho kwihutisha inyungu z’ibihugu bito byo ku Isi ndetse no kongerera imbaraga ubutwererane bwabyo n’andi mahanga.
Umubano w’u Rwanda na Singapore mu bya dipolomasi watangijwe tariki ya 18 Werurwe 2005, ukaba waratanze umusaruro ugaragarira mu masezerano y’ubutwererane mu bucuruzi n’izindi nzego kugeza uyu munsi.
Ibihugu byombi kandi byakuriyeho viza abaturage babyo ndetse bidatinze, mu mwaka wa 2008 u Rwanda rufungura Ambasade yarwo muri Singapore.
Muri Kanama 2014, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano agamije gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa bihererekanywa mu bihugu byombi mu rwego rwo kurushaho koroshya ubucuruzi.