Ikipe y’Ingabo z’igihugu APR FC yafashe rutema ikirere yerekeza i Cairo mu Misiri aho izakirwa na Pyramids FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League uteganyijwe kuba ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Nzeri 2024.
Abakinnyi, abatoza, abaherekeje APR FC bayobowe na Chairman wayo, Col (Rtd) Richard Karasira, bahagurutse mu Mujyi wa Kigali saa Cyenda zo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Nzeri 2024.
APR FC yanaherekejwe n’Intumwa y’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA, Turatsinze Aman, usanzwe ari Komiseri ushinzwe Amarushanwa.
Ikipe ya APR FC yahagurukanye abakinnyi 24, abatoza ndetse n’abanyamakuru batanu.
Mu rugendo rwayo, APR FC yageze mu Mujyi wa Addis Ababa saa 19:00 mbere yo guhaguruka yerekeza i Dubai, ari na ho bafatira indi ndege yerekeza i Cairo.
Muri uru rugendo kandi hari abandi basabiwe guherekeza APR FC ku buryo itsinda ryose rizaba rigera ku bantu 51 kuko hari abatahagurukanye n’ikipe.
APR FC izakina na Pyramids mu mukino wo kwishyura nyuma y’uko amakipe yombi yanganyirije igitego 1-1 mu mukino wabereye mu Mujyi wa Kigali.
Abakinnyi ba APR FC bahagurutse bafite icyizere cyo kwitwara neza ndetse Umunya-Uganda Taddeo Lwanga yavuze ko biteguye gukora ibishoboka bagatsinda.
Yagize ati “Twabonye amakosa twakoze ku mukino ubanza. Icyo bidusaba ni ukuzamura urwego no kumva inama duhabwa n’abatoza kugira ngo dusezerere Pyramids FC.”
Pyamids FC izakirira APR FC kuri 30 June Stadium mu Mujyi wa Cairo, saa Mbiri z’ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Nzeri 2024