Umutwe wa M23 wafashe agace ka Lukopfu ho muri teritwari ya Masisi,nyuma y’imirwano ikomeye yayihanganishije na FARDC mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 17 Nzeri 2024.
Ni imirwano bivugwa ko yatangiye saa munani z’urukerera, mu gihe M23 ivuga ko yatangiye saa sita n’igice, bituma abaturage benshi bata ibyabo abandi bahasiga ubuzima.
Amakuru avuga ko n’ubwo m23 yafashe akagace imirwano igikomeje hafi ya Kaniro.
Ni imirwano yateye guhunga kw’abaturage benshi kubera urusaku rw’imbunda nto n’iziremereye.
Ibi bije bishimangira ibyari byatangajwe n’Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho yagize ati “Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 17 Nzeri 2024, ahagana mu ma saa 12h30 z’ijoro, ibitero by’urugomo byakozwe n’ingabo zishyize hamwe z’ubutegetsi bwa Kinshasa byibasiye uturere dutuwe cyane i Lukopfu, Gisuma, Bufaransa na Zunguruka”.