Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwerekanye abantu batandatu bakekwaho ubujura bw’imodoka bakoresheje uburyo bwo gushuka abaturage ko bagiye kuzikodesha, bikarangira baziheranye.
RIB yasobanuye ko abakekwa bigiraga abakiliya bakegera ufite imodoka, bakamubwira ko bashaka kuyikodesha bakemeranya igiciro, nyuma uwakodeshejwe agahita ajya kuyigurisha ku mafaranga make.
Nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi w’urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB,Dr Murangira B Thierry, avuga ko umwe mu bagize iri tsinda yagiranaga amasezerano na nyiri modoka ko bakodesha iyo modoka mu gihe cy’iminsi itanu, bagasiga bishyuye amafaranga ya mbere (Avance) ndetse bamaze kumenya amakuru ya nyiri modoka.
Dr Murangira B Thierry, yavuze ko bafashwe nyuma y’ibirego by’ubujura bw’imodoka RIB yari imaze igihe yakira.
Bafashwe bari bamaze gutwara imodoka enye, zose zagarujwe ndetse zamaze gusubizwa ba nyirazo.
Aberekanywe kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Nyamirambo na Nyarugenge mu gihe dosiye zabo zigitunganywa ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha, mu gihe imodoka bakekwaho kwiba zamaze gusubizwa ba nyirazo.
RIB yazabye abakodesha n’abagura amamodoka kugira amakenga, mbere yo kuyakodesha cyangwa kuyagura.