Ihuriro AFC ribarizwamo umutwe wa M23 kuri uyu wa kabiri tariki 17 Nzeri ryatangaje ko mu ijoro ryakeye ahagana saa Sita z’ijoro , ihuriro ry’ingabo za Kinshasa zayigabyeho ibitero bikomeye mu bice bitandukanye bituwe isanzwe igenzurwa na M23.
Mu itangazo umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka yanyujije kuri X, yagize ati: “Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 17 Nzeri 2024, ahagana mu ma saa 12h30 z’ijoro, ibitero by’urugomo byakozwe n’ingabo zishyize hamwe z’ubutegetsi bwa Kinshasa byibasiye uturere dutuwe cyane i Lukopfu, Gisuma, Bufaransa na Zunguruka”.
Yongeyeho ko ibi bitero byahitanye ubuzima bw’abasivire abandi bakavanwa mu byabo n’imirwano.
Ati: “Ibi bitero byateje kubura ubuzima bw’abantu benshi kandi bikura mu byabo abenegihugu bene wacu benshi, bibiba ubwoba no kwiheba”.
Kanyuka atangaje ibi nyuma y’uko igisirikare cya FARDC cyigambye ko hari ibice byinshi cyambuye umutwe wa M23 yari imaze igihe igenzura.