Igisirikare cya repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC cyigambye ko cyamaze kwambura imijyi myinshi yo muri Kivu y’Amajyaruguru yari imaze igihe kire kire yarafashwe n’umutwe wa M23 bahanganye.
Mu gihe hashize igihe havugwa imirwano yadutse nyuma y’agahenge kashyiriweho i Luanda n’abakuru badipolomasi y’u Rwanda na DR Congo.
Nyuma y’imirwano hagati ya M23 na Wazalendo isanzwe ifasha ingabo za leta , FARDC kuri uyu wa 17 Nzeri 2024 yatangaje ko yashoboye kwigarurira ibice byinshi byafashwe na M23 muri Rutshuru, gusa ntiyagaragaje ibyo yafashe n’igihe yabifatiye.
Itangazo ryayo rigira riti: “FARDC yashoboye kwigarurira, inabohora uduce twinshi n’imijyi y’ingenzi muri teritwari ya Rutshuru no mu bice biyegereye, twahoze tugenzurwa na M23.
Iyi ntsinzi ikomeye ni igihamya cyo gushikama ku ntego twihaye yo kugarura amahoro, umutekano n’ubusugire mu burasirazuba bw’igihugu cyacu.”
FARDC yatangaje ko izakomeza kurwana kugira ngo yisubije ibice byose byafashwe na M23.
Iti: “Ntabwo tuzatuza kugeza ubwo tuzaba twabohoye buri santimetero yafashwe n’inyeshyamba, twanagaruye umutekano wose w’abaturage.”
FARDC nyuma y’ibiganiro bibera i Luanda, irica amarenga y’uko ishobora kuba igiye kubura imirwano yayo na M23, mu buryo bweruye .