Icyamamare mu muziki by’umwihariko mu njyana ya hip-hop Sean “Diddy” Combs, yatawe muri yombi afatiwe i Manhattan muri New York City ku birego bitatangajwe.
Aya makuru yemejwe n’Umunyamategeko we Marc Agnifilo avuga ko umukiliya we yatawe muri yombi, gusa ashimangira ko bitari bikwiriye ngo kuko ibirego ashinjwa bamubeshyera.
Mu gihe hataratangazwa icyateye iri tabwa muri yombi amakuru avuga ko amaze igihe ashinjwa ibyaha bitandukanye bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina yagiye akorera abagore n’abakobwa batandukanye.
Iri fungwa rye rije rikurikira ibikorwa byakozwe ,muri Werurwe byo gusaka inzu ze i Los Angeles na Miami nk’igikorwa “cy’iperereza ku byaha byo gucuruza abantu mu mibonano mpuzabitsina.
Mu bihe bishize yarezwe n’umugore babanaga Casandra “Cassie” Ventura ibirego birimo kumuhohotera ndetse no kumukubita.
Mu cyumweru gishize, Diddy w’imyaka 54 yongeye kuregwa n’umuhanzi Dawn Richard amushinja ihohotera rishingiye ku gitsina, ivangura rishingiye ku gitsina n’ubutekamutwe.
Ni nabyo birego byatanzwe ku nzego z’ubugenzacyaha mu Mujyi wa New York aho yafatiwe.
Muri uku kwezi kandi hari ikindi kirego Diddy yasabwemo kwishyura impozamarira za miliyoni 100 z’amadolari, aho uwitwa Derrick Lee Smith yamushinjaga ihohotera rishingiye ku gitsina ryabaye mu myaka 30 ishize.
Diddy kandi ashinjwa ibyaha binyuranye birimo gufata ku ngufu umukobwa utujuje imyaka y’ubukure, no kumuhatira gukora imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo.
Diddy ni umwe mu baraperi bagize igikundiro muri Amerika, akaba n’umwe mu bari bafite inzu zikomeye zafashije kuzamura abahanzi benshi mu mateka y’injyana ya Rap muri Amerika .