Biravugwa ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi asigaye arindirwa umutekano n’abacancuro bo muri Israel.
Ni nyuma y’uko bantu benshi bakomeje kwibaza ku barinzi b’abazungu babonye barindiye umutekano perezida wa repuburika iharanira demokarasi ya Congo Ku wa 20 Kamena ubwo yari mu mujyi wa Lubumbashi.
Amakuru avuga ko aba ari abakozi ba sosiyete ya gisirikare yo muri Israel yitwa Yariv Chen, isigaye imurindira umutekano ndetse ikanatoza umutwe y’abasirikare bashinzwe kumurinda.
Iyi sosiyete imaze igihe itoza abasirikare babarirwa mu 1600 bashinzwe kurinda perezida mu myitozo baherwa i Lubumbashi mu ntara ya Katanga.
Iyi Yariv Chen yahoze ibarizwa mu ishami Shin Bet rishinzwe umutekano w’imbere muri Israel, by’umwihariko muri Unit ya 730 ishinzwe kurinda abayobozi bakomeye muri Israel.
Mu myaka ya za 2000 kandi abasirikare b’iriya sosiyete ni bo bacungiraga umutekano Ambasade ya Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kuri ubu Yariv Chen yamaze guhinduka ikigo kigenga gitanga ubujyanama ndetse n’umutekano (izwi nka Yaric Chen Consultant & Security).
Iyi sosiyete y’Abanya-Srael imurindira umutekano ije yiyongera ku bandi b’abanya-Roumanie Kinshasa imaze igihe ifasha ingabo ze guhangana n’umutwe wa M23.