Komisiyo y’igihugu y’amatora NEC yatangaje ko igikorwa cyo gutora abasenateri cyabaye kuri uyu wa 16 Nzeri 2024 cyagenze neza ndetse cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.
Abagize inteko itora bo hirya no hino mu gihugu bihitiyemo 12 muri 28 bari bariyamamaje.
NEC yatangaje ko abatowe mu Ntara y’Amajyaruguru ari Dr. Nyinawamwiza Laetitia wagize amajwi 73.00% na Rugira Amandin wagize 62.61%.
Majyepfo hatowe Umuhire Adrie agira amajwi 70,42%, Uwera Pélagie n’amajwi 62.91% na Cyitatire Sosthene wagize 61,74%.
Mu Burasirazuba harimo hatowe Bideri John Bonds wagize amajwi 80,46%, Nsengiyumva Fulgence agira 68,53% na Mukabaramba Alvera wagize 76,40%.
Mu Burengerazuba hatowe Havugimana Emmanuel n’amajwi, 69,45%, Mureshyankwano Marie Rose 74,67%, Niyomugabo Cyprien wagize amajwi 67,88%.
Mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatowe Nyirasafari Espérance wari usanzwe ari Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda wagize amajwi 55,26%.
Biteganyijwe ko kuri uyu 17 Nzeri 2024 hatorwa abasenateri babiri bava mu mashuri makuru na Kaminuza bya Leta n’ibyigenga.
Hari kandi abandi basenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki.
Ibyavuye mu itora, bitangazwa ku buryo bwa burundu mu minsi irindwi uhereye igihe ibyavuye mu itora ku buryo bw’agateganyo byatangarijwe.