Kuri uyu wa mbere tariki 16 Nzeri 2024, hatowe abasenateri 12 bazahagararira intara enye n’Umujyi wa Kigali muri Sena y’u Rwanda.
Mu bari bahatanye Espérance Nyirasafari wari usanzwe ari Visi Perezida w’inteko ishingamategeko umutwe wa Sena, niwe wagize amajwi menshi agera kuri 63 ahigitse abakandida bari bahanganye barimo Mfurankunda Pravda, Katusiime Hellen na Nkubito Edi Jones .
Mu basenateri 12 batorwa haba harimo icyenda bava muri Ntara eshatu zirimo iy’Amajyepfo, iy’Uburengerazuba, iy’Uburasirazuba zose zihagararirwa n’abasenateri batatu, hakaba babiri bava mu Ntara y’Amajyaruguru, ndetse n’Umusenateri umwe uva mu Mujyi wa Kigali.
Usibye bariya 12 batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe Inzego z’imitegekere y’igihugu, hari abandi umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika na bane bagashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki.
Ni mu gihe umwe atorwa mu barimu cyangwa abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru bya Leta, mu gihe undi atorwa mu barimu cyangwa abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru yigenga.
Abakuru b’ibihugu barangije neza manda yabo cyangwa basezeye ku bushake bwabo, iyo babisabye bajya muri Sena nk’uko biteganywa n’ingingo ya 80 n’iya 81 z’Itegeko Nshinga kandi bo nta manda bagira.
Ingingo ya 13 y’Itegeko Ngenga N°007/2018.OL ryo ku wa 08/09/2018 rigenga imikorere ya Sena, igena ko mu gihe umusenateri washyizweho yeguye, apfuye, avanywe ku murimo n’icyemezo cy’urukiko cyangwa agize impamvu imubuza burundu kurangiza inshingano ze igihe cya manda gisigaye kingana nibura n’umwaka umwe, urwego rwamushyizeho ni rwo rugena umusimbura.