Umushumba mukuru wa Kiliziya ku Isi Papa Francis yavuze ko abakandida perezida bakomeye bo mu matora y’Amerika bombi “barwanya ubuzima”, agira inama abanyagatolika batora bo muri icyo gihugu guhitamo “ikibi cyoroheje” igihe bazaba batora mu Ugushyingo uyu mwaka .
Papa yavuze ko kudaha ikaze abimukira bisa nkaho yakomozaga kuri Donald Trump ari icyaha “gikomeye”, ndetse agereranya n’ “ubwicanyi” aho Kamala Harris ahagaze ku bijyanye no gukuramo inda.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa gatanu ubwo yari arangije uruzinduko rwe rw’iminsi 12 muri Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba
Yagize ati: “Bombi barwanya ubuzima, yaba uwirukana abimukira, cyangwa yaba uwica impinja.”
Abanyagatolika bo muri Amerika ni miliyoni 52 mu banyagatolika miliyari 1.4 bose hamwe ku isi.
Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu rugendo mu ndege, Papa Francis yasabwe kugira inama abanyagatolika batora, ndetse mu magambo ye avuga ko atari Umunyamerika kandi ko atazatora mu matora yo muri icyo gihugu.
Ubwo yashishikarije Abanyamerika kuzatora, yagize ati: “Kudatora ni bibi. Si byiza. Mugomba gutora.”
“Mugomba guhitamo ikibi cyoroheje. Ni nde kibi cyoroheje? Urya mugore, cyangwa urya mugabo? Simbizi. Buri wese, mu mutimanama, [agomba] gutekereza no kubikora.”
Papa yaranzwe kenshi n’amagambo anenga umugambi wo gukuramo inda avuga ko aro icyaha ndetse ko bibujijwe mu nyigisho za Kiliziya .