Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nzeri, muri Village Urugwiro perezida Kagame yakiriye indahiro indahiro ya Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora minisiteri y’uburezi .
Perezida Kagame yashimiye Nsengimana Joseph warahiriye kuba Minisitiri w’Uburezi, avuga ko indahiro ye ari igihamya cy’uko yemeye izi nshingano nshya yahawe.
Ati “Mu magambo make, kurahira bivuze ko wemeye kandi witeguye gukorera Igihugu muri izi nshingano zigendanye n’ibireba uburezi bw’Igihugu cyacu.”
Umukuru w’igihugu yagaragaje ko uburezi bw’u Rwanda bumaze gutera imbere n’ubwo hari ibitaragerwaho.
Ati “Uburezi bwacu rero bumaze gutera intambwe, ubusanzwe ariko ntabwo buragera aho twifuza cyangwa se bushimishije bitewe n’ibyo tubona hirya no hino.”
Umukuru w’igihugu yavuze kandi ko ubumenyi buva mu burezi, Abanyarwanda bashobora kubuvoma mu Gihugu imbere, ndetse n’ubumenyi abantu bashobora gukura hanze y’u Rwanda.
Yavuze ko inzego zose zijyanye n’iterambere ry’Igihugu zizamuka iyo hari uburezi bufite ireme, kuko ari bwo butegura abazazikoramo.
Ati “Uburezi bwacu bumaze gutera intambwe ubusanzwe, ariko ntabwo buragera aho twifuza, cyangwa se hashimishije bitewe n’ibyo tubona hirya no hino.”
Perezida Kagame yizeje Minisitiri mushya w’Uburezi warahiriye izi nshingano, ko atari we urebwa n’uru rwego, ahubwo ko rureba abandi bayobozi bose ndetse n’abandi Banyarwanda, ariko ko icyiza ari uko ruhagaze neza.
Ati “Bireba urubyiruko, bireba abakuru n’abato, bireba amajyambere y’Igihugu muri rusange, ntabwo byoroshye rero ariko rero birashoboka nk’uko ahandi hose bishoboka cyangwa nk’uko n’aha byashobotse urebye aho tuvuye n’aho tugeze.”
Mbere y’uko agirwa Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yari Umuyobozi wa Mastercard Foundation ishami rishinzwe guhanga udushya mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi.
Nsengimana kandi yakoze mu kigo cy’Abanyamerika cy’ikoranabuhanga, Intel Corporation.