Ihuriro AFC ribarizwamo umutwe wa M23 ryatangaje ko imirwano rihanganyemo n’ingabo za leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ishobora gufata indi ntera n’ubwo amahanga akora uko ashoboye ngo irangire.
Umuvugizi wa AFC/M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za leta ya Congo rikomeje kugaba ibitero mu duce igenzura dutuyemo abaturage.
Ni nyuma y’uko kuri uyu wa 12 Nzeri 2024, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC nk’uko AFC/M23 ibivuga, ryagabye ibitero mu duce turimo Bweramana, Ndumba, Kashingamutwe na Kirumbu.
Lawrence Kanyuka uvugira AFC yavuze ko ibi bitero byatumye abarwanyi babo barwanirira abaturage kinyamwuga.
Amakuru avuga ko ibi bitero byiciwemo abaturage batanu, kandi ko abarwanyi ba Wazalendo basahuye inka zigera kuri 50 mu gace ka Bihambwe.
Kanyuka yagize ati: “Ibi bikorwa bishobora gutuma haba intambara yagutse nubwo abayobozi b’akarere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bashaka kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.”
Ibi bitero byongeye kuburwa nyuma y’agahenge kashyizweho n’u Rwanda na DRC i Luanda , gusa M23 yo yagateye utwatsi ivuga ko itigeze igira uruhare mu kukemeza.
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, M23 ihanganye n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rifashwa na Leta ya RDC, rizwi nka Wazalendo.
Ni imirwano yiganje muri teritwari ya Masisi na Rutshuru.