Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024, Perezida Paul Kagame yagize Juliana Kangeli Muganza Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Juliana Kangeli Muganza ahawe izi nshingano asimbuye Nelly Mukazayire wagizwe Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.
Juliana Kangeli Muganza yari asanzwe akora nk’umusesenguzi mu Kanama gashinzwe ingamba na politike mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na politike za leta yakuye muri Kaminuza ya Oxford.
Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Drexel University muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika