Ibikorwa ku kibuga cy’indege cya Nairobi byasubukuwe guhera mu ijoro ryacyeye nyuma y’uko ihuriro ry’abakozi n’uruhande rwa leta bumvikanye iby’agateganyo byatumye abakozi bemera gusubira mu mirimo, nk’uko abategetsi babitangaje.
Imyigaragambyo ikomeye ku kibuga cy’indege cya Nairobi ku wa gatatu yahagaritse ibikorwa n’ingendo nyinshi, ibi byabaye no ku bindi bibuga byo mu mijyi mikuru ya Kenya.
Nk’ingaruka y’ibi, abagenzi amagana bamaze amasaha menshi baheze ku bibuga by’indege kuko ingendo nyinshi ziva n’izajyaga i Nairobi zasubitswe.
Ihuriro ry’abakozi bakora ku bibuga by’indege muri Kenya riramagana ko leta ikodesha ikibuga cy’indege cya Nairobi kuri kompanyi y’abikorera y’Abahinde, rivuga ko bisobanuye gutakaza imirimo kuri benshi mu bagize iri huriro.
Nyuma y’inama yahuje uruhande rwa leta ruhagarariwe n’umukuru w’ikigo cy’indege za gisivile cya Kenya n’abakuru ba kompanyi ya Kenya Airways hamwe n’abahagarariye ihuriro ry’abakozi, ku wa gatatu nijoro babwiye abanyamakuru ko hari ibyo bumvikanye by’agateganyo bituma abakozi basubira mu kazi ku bibuga by’indege.
Bimwe mu byo bumvikanye harimo kuba iri huriro rivuga ko ryahawe inyandiko ryifuzaga zikubiyemo amakuru arambuye ku gukodesha ikibuga cy’indege cya Nairobi kuri kompanyi ya Adani Group.
Inama y’izo mpande zombi yanzuye ko iri huriro ry’abakozi rigiye gufata iminsi icumi y’akazi ryiga kuri izi nyandiko, nyuma iryo huriro rikerekana ibyo ryazibonyemo rifiteho impungenge.
Impande zombi zizongera guhura nyuma y’iyo minsi 10, ibizava muri iyo nama akaba ari byo bizagena niba abakozi bashimye gusubira mu kazi mu buryo busanzwe buhoraho, nk’uko itangazo ryasohowe n’impande zombi ribivuga.
Leta ya Kenya igaragaza ko iki kibuga itabasha kugibyaza umusaruro ukwiriye mu gihe kiri mu maboko yayo, bityo kugikodesha n’abikorera ari uburyo bwo kukibyaza umusaruro no kugiteza imbere.
Ni mu gihe iri huriro ryo rivuga ndetse na Sosiyete sivile zivuga ko uyu mugambi wogukodesha iki kibuga cy’indege urimo ruswa yo ku rwego rwo hejuru.