Ishuri ryisumbuye rya Migongo riri mu kagari ka Nyarutunga, Umurenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe riheruka kwibasirwa n’inkubi y’umuyaga igatwara ibisenge by’ibyumba by’amashuri 13 ryahawe isakaro ry’amabati 587 n’imifuniko yayo 42 kugira ngo bisanwe, abanyeshuri bongere kubyigiramo.
Iri shuri ribonye isakaro nyuma y’imvura nkeya ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye ku gicamunsi cyo ku wa gatandatu tariki ya 07 Nzeri 2024, igasiga isambuye ibyumba by’amashuri 13.
Umuyobozi w’ishuri Phenias Habimana yavuze ko nyuma yo guhabwa isakaro bafite ikizere cy’uko mu minsi vuba abanyeshuri bazongera kwigira muri ibibumba by’amashuri.
Uretse ibisenge by’amashuri byavuyeho nta nzu cyangwa imyaka y’umuturage yagizweho ingaruka n’uyu muyaga.