Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, avuga ko u Rwanda n’igihugu ahagarariye mu Rwanda basangiye byinshi birimo n’umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku butwererane.
Yabigarutseho ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri tariki 10 Nzeri 2024, mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku myanzuro y’Inama y’Ihuriro ku bufatanye hagati y’u Bushinwa na Afurika (FOCAC) ndetse n’umubano w’ibihugu byombi.
Ni inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 53 bo muri Afurika, Ubuyobozi bw’Afurika yunze ubumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni. Amb. Wang yavuze ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Mugenzi we w’Ubushinwa, Xi Jinping bayoboye inama ivuga ku mubano w’ibihugu.
Yakomoje k’ubwubatsi bw’imihanda yubakwa n’Abashinwa hirya no hino mu gihugu no mu Mujyi wa Kigali, IPRC Musanze, urugomero rwa Nyabarongo II rwagize uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage n’ubukungu.
Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yagiye ahura n’abakuru b’ibihugu bya Afurika umwe kuri umwe bakaganira ku cyateza imbere ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Xi Jinping yavuze ko u Bushinwa bizakomeza kwagura isoko ryabwo by’umwihariko muri Afurika.
Bizatanga amahirwe yo guteza imbere umubano n’ibindi bihugu harimo n’ibihugu 33 by’Afurika.