Abakozi amagana b’ihuriro ry’abakora ku bibuga by’indege muri Kenya baramukiye mu myigaragambyo nyuma yo kutishimira icyemezo cya guverinoma cyo kwegurira ikibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta Sosiyete y’abahinde yitwa ‘Adani Group’ ngo igicunge mu myaka 30.
Indege nyinshi zari kugenda zasubitse ingendo, abakozi bakira abagenzi bahageze n’abahaguruka mu bice bitandukanye by’iki kibuga bahagaritse gukora kuva saa sita z’ijoro ryacyeye.
Amashusho ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga urujya n’uruza rw’abagenzi bagerageza kubona imizigo yabo igihe imyigaragambyo yatangizwaga.
Iki cyemezo cyo gukodesha ikibuga cy’indege iyi sosiyete y’abahinde mu gihe cy’imyaka 30 , guverinoma igahabwa akayabo ka miliyari 1.85 y’amadolari abaturage ntibabyishimiye.
Leta ivuga ko iki kibuga kitabyazwa umusaruro ukwiriye mu gihe kiri mu maboko yayo, bityo kugikodesha n’abikorera ari uburyo bwo kukibyaza umusaruro no kugiteza imbere.
Abanyamategeko muri Kenya na komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu bavuga ko ayo masezerano adafite ishingiro ryo gukorera mu mucyo ndetse ko gukodesha umutungo w’igihugu w’ingenzi ku bantu bikorera bidakwiye .
Perezida William Ruto wa Kenya yasobanuye ko leta itagiye kugurisha iki kibuga, ahubwo igiye kugikodesha n’abikorera kugira ngo bagiteze imbere.
Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’uko ku wa kabiri Urukiko Rukuru rwa Kenya ruhagaritse by’agateganyo ayo masezerano yo gukodesha iki kibuga.
Uru rukiko rwafashe iki cyemezo nyuma y’ikirego cyatanzwe n’iri huriro .