Ibitaro bikuru byo mu mujyi wa Eldoret mu Burengerazuba bwa Kenya byemeje ko Dickson Ndiema, wahoze ari umukunzi wa Rebecca Cheptegei wanamutwitse, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere.
Dickson Ndiema yari arwariye mu gice cy’indembe nyuma yo kugira ubushye buri ku kigero cya 30% nk’uko abaganga bari babitangaje.
Rebecca Cheptegei we yari yagize ubushye ku gipimo cya 80% by’umubiri we, yapfuye ku wa kane w’icyumweru gishize muri ibi bitaro na Ndiema yari arwariyemo.
Bivugwa ko Cheptegei yari yagiye gusenga hamwe n’abana, ariko ubwo yari agarutse, uyu mugabo yahise amumenaho peteroli aramutwika.
Abaturanyi babo bagerageje kubatabara uko ari babiri, babihutana ku bitaro, ariko na ho ntibahatinze kuko bahise bohereza ku Bitaro bikuru bya Moi.
Rebecca yapfuye nyuma y’uko mu minsi yashize yahagarariye Uganda mu mikino Olempike y’i Paris, aho yabaye uwa 44 mu gusiganwa intera y’ibirometero 42 izwi nka marathon.
Se w’uyu mukinnyi, Joseph Cheptegiei, yavuze ko bombi bigeze gukundana, ashimangira ko mu byo bapfaga harimo ubutaka umugore yaguze ahitwa Endebes ari naho yari atuye.
Rebecca yari asanzwe abana n’abana be babiri mu Burengerazuba bwa Kenya aho yitorezaga.
Dickson yitabye Imana nyuma y’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba asabye ko uwishe Rebecca Cheptegei yahanirwa ibyo yakoze agafungirwa muri Uganda.