Umwe mu bayobozi bakomeye b’ihuriro Alliance Fleuve Congo (Afc)ribarizwamo M23 yatawe muri yombi n’igipolisi cya Uganda ashinjwa gushaka abo yinjiza mu gisirikare cy’umutwe abarizwamo wa M23.
David Baraka Elonga watawe muri yombi asanzwe ari komiseri ushinzwe Politiki muri AFC/M23. Yatawe muri yombi ku wa 5 Nzeri 2024.
Amakuru avuga ko yafatiwe mu nkambi ya Kyangwali iherereye mu karere ka Kikuube bivugwa ko yashakaga impunzi zo kwinjiza muri M23.
Mu ibazwa rye yiyemeye ko yahaga raporo y’akazi ke Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa wa AFC nk’uko ChimpReports ibitangaza .
Baraka kandi yahishuye ko yanakoreraga muri za Teritwari za Bunia na Djugu zo mu ntara ya Ituri.
Umwe mu bayobozi b’inkambi yafatiwemo utifuje gutangazwa amazina yatangaje ko yari yamaze kwinjiza muri M23 abantu 32, barimo n’abakobwa bane b’inkumi.
Uyu yunzemo ati: “Impunzi zari zitegereje imodoka izijyana muri RDC guhabwa imyitozo ya gisirikare”.
Ni imyitozo bagombaga guhererwa mu mujyi wa Bunagana nk’uko Baraka yabyemereye inzego z’umutekano za Uganda.
Uyu mugabo yatawe muri yombi mu gihe hari raporo y’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko M23 imaze igihe ishakira abarwanyi mu nkambi z’impunzi zo muri Uganda mu rwego rwo gukomeza igisirikare cyayo.
Uganda yamutaye muri yombi mu gihe Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe iyishinja guha ubufasha M23.
Iby’ubwo bufasha kandi byanemejwe na raporo y’impuguke za Loni kuri Congo, n’ubwo ibyo birego Uganda yabiteye utwatsi.