Guverinoma ya Congo Kinshasa yafashe icyemezo cyo kubuza sosiyete n’inganda z’Abashinwa by’umwihariko izikorera muri Kivu y’Amajyepfo gukomeza kugura ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda kuko bihombya igihugu cyabo.
Kugeza ubu kompanyi nyinshi z’u Bushinwa nizo zifite amasoko yo gucukura amabuye y’agaciro muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Ni ibyatangajwe na Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo , Jean-Jacques Purusi wasabye izi sosiyete zikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri iyi ntara kudakomeza guteza imbere igihugu cy’u Rwanda bahombya Congo.
Ubu butumwa kandi Guverineri Purusi yabuhaye n’izindi sosiyete zikora imihanda muri Kivu y’Amajyepfo kuri uyu wa 8 Nzeri 2024, asaba ko zajya ziyigurira muri iyi ntara mu rwego rwo kuyiteza imbere.
Yagize ati: “Sosiyete zose z’Abashinwa zicukura amabuye y’agaciro n’izindi zikora imihanda, zikura peteroli mu Rwanda buri mwaka twazibujije. Ntabwo byemewe na gato kugura peteroli ahatari muri iyi ntara. Zigomba kuyishakira hano.”
Guverineri Purusi yasobanuye ko buri kwezi Kivu y’Amajyepfo ihomba amamiliyoni y’amadolari bitewe n’uko izi sosiyete zijya kugurira abacuruza ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda.
Ati: “Ku mwaka hari miliyoni z’amadolari zijya hanze. Ni yo mpamvu twafashe icyemezo cyo guca kwinjiza peteroli hano. Hari sosiyete zinjiza amakamyo yikoreye ibigega 90 ku kwezi bipimye metero kibe ibihumbi 35. Bagomba kuyigurira hano mu mujyi.”
Abatwara ibinyabiziga muri Kivu y’Amajyepfo bamaze igihe kinini binubira izamuka ry’ibiciro bya peteroli, bagaragaza ko ryatumye bazamura ibiciro by’ingendo, abandi bahagarika akazi.
Mu ntangiriro za Kanama 2024, Umuvugizi wa sosiyete y’abatwara ‘taxi’, OTCO, Innocent Comungabo yagaragaje ko igiciro cya litiro cyageze ku manye-congo 5000 (2357 Frw) kivuye ku 3500.
Mu Rwanda ho, guhera mu ntangiriro za Kanama 2024 litiro ya lisansi igura 1629 Frw, mazutu ikagura 1652 Frw. Bisobanuye ko ku mpuzandengo y’ibikomoka kuri peteroli, litiro igura 1.640,5 Frw.
Bigaragara ko izi sosiyete ziza kugurira mu Rwanda kubera ko ari ho ibikomoka kuri peteroli bihendutse, kuko ugereranyije n’uko igiciro cyo muri Kivu y’Amajyepfo gihagaze, harimo ikinyuranyo cya 717 Frw kuri litiro.
Ibi bitangajwe nyuma y’uruzinduko rwa perezida Félix Tshisekedi i Beijing aho yagiranye ibiganiro byimbitse na perezida w’u Bushinwa Jinping byibanze ku gukomeza amasezerano y’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.