Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 9 Nzeri 2024, impanuka ya bus itwara abagenzi i Kimironko yahitanye umumotari n’umugenzi yari atwaye nyuma yo kugonga moto bari bariho.
Amakuru avuga ko imodoka ya RFTC yaciye mu mukono utari uwayo iva munsi y’ahahoze BPR igonga Moto yavaga kwa Mushimire yekeza muri Gare.
Bivugwa ko umukobwa wari utwawe kuri iyi moto na Motari bahise bitaba Imana.
Ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye batunze intoki abatwara izi bus bavuga ko birengagiza uko zingana bagatwara uko bashatse kandi bagakunda no kubonerana abamotari.
Umwe muri aba yagize ati: “Abantu batwara izi bus baba baribagiwe uko zingana, bagenda nabi. Uyu neza neza habuze gato ngo ayinyegekeho kandi turi muri traffic jam yarangiza we agaca ku zindi. Yamara kubura inzira imusubiza muri lane ye agashaka kugonga abantu! ”
Undi yagize ati “Izi modoka nini ziriruka cyane rwose, @RURA_RWANDA @Rwandapolice hazarebwe icyakorwa mumaguru mashya.”