Ethiopia yaburiye uwashobora kuyishoraho intambara ko bitamworohera na gato mu gihe intambara zikomeje kwiyongera mu karere.
Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed, yaburiye umuntu uwo ari we wese uteganya gutera igihugu cye ko akwiye gutekereza inshuro 10 mbere yo kubikora, avuga ko igitero icyo ari cyo cyose cyasubizwa inyuma.
Abiy Ahmed ntiyavuze igihugu nyirizina ageneye ayo magambo ye, ariko ayavuze mu gihe ubushyamirane burimo kwiyongera hagati ya Ethiopia n’ibihugu baturanye bya Somalia na Misiri.
Somalia yavuze ko amasezerano ashingiye ku nyanja ubutegetsi bwa Abiy bwagiranye muri Mutarama uyu mwaka na Somaliland, yitangaje ko ari repubulika, ari igikorwa cy’ubushotoranyi, ndetse Somalia yasubije igirana umubano wa gisirikare wa hafi cyane na Misiri.
Hashize imyaka irenga 30 Somaliland itandukanye na Somalia, ariko ubutegetsi bw’i Mogadishu ku murwa mukuru wa Somalia buyifata nk’igice cy’ubutaka bwa Somalia.
Hashize igihe Misiri na yo ubwayo ifitanye ubushyamirane na Ethiopia bushingiye ku cyemezo cya Ethiopia cyo kubaka urugomero runini ku mugezi wisuka mu ruzi rwa Nili.
Amakuru avuga ko Misiri iteganya kohereza ingabo muri Somalia nyuma yuko mu kwezi gushize ibihugu byombi bigiranye amasezerano ya gisirikare.
Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo yavuze mu kwizihiza umunsi w’ubusugire bwa Ethiopia, Abiy yavuze ko Ethiopia nta bushake ifite bwo guteza intambara.
Ariko yavuze ko abari kure no hafi bakwiye kumenya ko ubusanzwe dukoza isoni tukanasubiza inyuma abatinyutse kugerageza kudutera.
Abiy yongeyeho ati: “Uwo ari we wese ushaka gutera Ethiopia akwiye gutekereza atari inshuro imwe gusa ahubwo inshuro 10 kuko ikintu kimwe gikomeye twebwe Abanya-Ethiopia tuzi ni ukwirwanaho.”
Somalia yarakajwe n’icyemezo cya Ethiopia, idakora ku nyanja, cyo kugirana amasezerano na Somaliland kugira ngo igere ku cyambu.
Somaliland yanavuze ko ishobora gukodesha igice cy’inkombe yayo ku gisirikare cya Ethiopia kirwanira mu mazi, ubutegetsi bwa Ethiopia na bwo bukayitura kuba igihugu cya mbere cyemeye ko Somaliland ari leta yigenga.