Perezida wa Kenya, William Ruto, yategetse ko habaho iperereza ku cyateye inkongi y’umuriro yibasiye inzu abanyeshuri bararamo ku ishuri rya Hillside Endarasha Academy, riherereye mu gace ka Nyeri, igahitana abanyeshuri 17 mu gihe abandi 14 bakomeretse.
Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 5 Nzeri ni bwo hadutse inkongi y’umuriro mu ishuri ribanza rya Hillside Endarasha Primary mu karere ka Nyeri nk’ulko polisi ya Kenya ibitangaza.
Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko uwo muriro “uteye ubwoba”. Yategetse ko hakorwa iperereza.
Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga X yagize ati: “Ababikoze bazabiryozwa.”
Kugeza ubu nubwo hataramenyekana icyateye iyi nkongi Polisi y’iki gihugu ivuga ko itsinda ry’abakora iperereza ryamaze ryoherezwa kuri iryo shuri kugira ngo hamenyekane icyaba cyayiteye.
Umuvugizi wa polisi Resila Onyango yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko imirambo yabonetse “yahiye kuburyo utamenya umuntu uwo ari we”.
Uwo mugore uvugira polisi yongeyeho ati: “Indi mirambo ishobora kuboneka aho byabereye nihamara kugenzurwa byuzuye.”
Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge, ishami ryawo ryo muri Kenya, wavuze ko urimo gutanga serivisi z’ubufasha mu by’imitekerereze n’amarangamutima ku banyeshuri, abarimu n’imiryango yagizweho ingaruka, ndetse ko washyizeho itsinda ryo gushakisha kuri iryo shuri.
Muri rusange, inkongi zibasira amashuri zikunze kubaho mu mashuri abanyeshuri biga banabamo yo muri Kenya.
Mu mwaka wa 2017, abanyeshuri 10 bapfiriye mu gitero cyo gutwika ku bushake ku ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Moi Girls High School, riri i Nairobi.
Abanyeshuri nibura 67 bapfiriye mu karere ka Machakos, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nairobi, mu nkongi igambiriwe ya mbere yishe benshi ku ishuri muri Kenya, yabaye mu myaka irenga 20 ishize.