Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, ryatangaje ko gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bya Otomatike (Automatic Transmission) bizatangira kuva ku wa 09 Nzeri 2024.
Polisi yamenyesheje abakeneye iyo serivisi ko bazatangira kwiyandikisha tariki 6 Nzeri 2024, ku cyiciro cya B (AT)
Polisi kandi yatangaje ko ibyo bizamini bizakorerwa ku bibuga bya Busanza na Gahanga mu Karere ka Kicukiro, icya Nyarugenge n’icya Musanze.
Muri Mata uyu mwaka, Guverinoma y’u Rwanda yemeje iteka ririmo gahunda yo gutangira gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka za ‘automatique’.
Ni icyemezo cyafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuri tariki 25 Mata 2024, iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Polisi y’u Rwanda icyo gihe yatangaje ko “Abantu bazaba bahawe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “automatique” biri mu rwego batsindiye ni byo bazaba bemerewe gutwara. Abazatsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya “manuel” bazaba bemerewe gutwara ibinyabiziga bya “automatique” na “manuel”.